Muri 2030 u Rwanda ruzaba rutunganya ingufu za Nikereyeri

Muri 2030 u Rwanda ruzaba rutunganya ingufu za Nikereyeri

Mu rwego rwo kubyaza umusaruro izo ngufu, u Rwanda ruranateganya ko icyo gihe ruzaba rumaze kugira abahanga mu bijyanye na Nikeriyeli (Nuclear) bagera kuri 300.

Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa abahanga mu bya Nikereyeli bari hagati ya 30-50, ariko hakaba hari abandi bagera kuri 200 barimo kubyiga mu mahanga ku buryo bizagera muri 2028, mu gihugu habarirwa nibura abagera kuri 250.

Mu nama n鈥檌tangazamakuru yabaye kuri uyu wa Kane tariki 26 Kamena 2025, hagamijwe kugaragaza uko Inama Nyafurika yiga ku mikoreshereze y鈥橧ngufu za Nikereyeri, izabera i Kigali guhera tariki 30 Kamena 2025, igahuriza hamwe Abashakashatsi muri siyansi, abayobozi mu nzego nkuru za Guverinoma ndetse n鈥橝baminisitiri b鈥橧bikorwa Remezo n鈥橧ngufu ku Mugabane wa Afurika. Ubuyobozi bwa RAEB bwatangaje ko nibura muri 2030, mu Rwanda hazaba hatunganyirizwa ingufu za Nekeriyeri.

Umuyobozi Mukuru wa RAEB, Dr. Fidele Ndahayo, avuga ko nibura muri 2030 mu Rwanda hazaba hari uruganda ruto rwa Nekeriyeri rutanga ingufu z鈥檃mashanyarazi.

Yagize ati 鈥淚yo ni yo ntego y鈥檜ko icyiciro cya mbere cyatangira gutanga amashanyarazi, abakozi 234 bazaba bakenewe muri icyo cyiciro tuzaba twanabagize muri 2028 kugira ngo dutangire kubategura, tuzaba dufite uwo mubare ndetse twaranawurengeje.鈥

Nubwo aho ruzashyirwa hatigeze hatangazwa, ariko ngo hari ibice bitandukanye biri mu mbanzirizamushinga ugisaba kugira ngo ubanze ukorerwe izindi nyigo zisumbuyeho zireba ibijyanye n鈥檜butaka hamwe n鈥檌bindi bikenerwa, kugira ngo hamenyekane neza ko aho hantu hujuje ibisabwa byose ku buryo hagiye urwo ruganda nta yindi mpanuka byateza.

Dr. Ndahayo avuga ko ikoranabuhanga barimo kureba ari irito rishobora kujya nibura kuri hegitari 15 kugera kuri 50, ku buryo zidashobora kubura mu Rwanda.

Ni uruganda bateganya ko ruzakoresha tekinologi (Technology) nshya zimwe zikaba zitaragera no ku isoko nk鈥檜ko Dr. Ndahayo abisobanura.

Ati 鈥淢u Rwanda rero kuko twabonye ko ari zo zikwiriye mu bihe tugezemo, zadufasha gukemura ikibazo cy鈥檌ngufu dufite, aho kugira ngo dutegereze ko zizaba zitekerezwaho zigakorwa dutegereje ko zizagera ku isoko, twahisemo gutangira kugirana amasezerano n鈥檌bigo birimo kuzikora, kugira ngo dufatanye urwo rugendo noneho nizigera ku isoko tuzabe dufite abantu bazizi ndetse tuzabe dufite n鈥檜bumenyi bwo kuba twazikoresha neza, tuzanafatanye kuba twazicuruza ahandi zikenewe.鈥

Mu rwego rwo kongera abahanga mu bijyanye na Nikereyeri bafite ubumenyi buhagije, uretse abakora muri RAEB bari hagati ya 30-50, hari aboherejwe mu bihugu bitandukanye bagera kuri 200 bazarangiza mu byiciro hagati ya 2026 na 2027.

Muri uyu mwaka nabwo barateganya kohereza abandi bagera kuri 40 kugira ngo biyungure ubumenyi, umwaka utaha hakazoherezwa abandi bangana batyo muri Hungary binyuze mu masezerano ibihugu byombi byagiranye. U Rwanda rukaba ruteganya gukorana amasezerano nk鈥檃yo n鈥檌bihugu birimo u Bushinwa na Koreya y鈥橢pfo, nyuma yayo hakazoherezwayo abandi.

Inyigo zigaragaza ko inganda nto za Nikereyeri zitanga ingufu za atomike, rumwe rukenera nibura abakozi bari hagati ya 220-250 bakora mu byiciro bigera kuri bine basimburana.

Uretse kohereza abanyeshuri kujya kubyiga mu mahanga, ubuyobozi bwa RAEB buvuga ko muri Kaminuza y鈥檜 Rwanda hari puroguramu yatangijwe ku buryo mu mwaka utaha w鈥檃mashuri bazatangira kwakiramo abanyeshuri, bakaba barimo kuvugana n鈥橧shuri rikuru ry鈥橧myuga n鈥檜bumenyingiro (RP), kugira ngo harebwe uko nabo bashobora gutoza abantu bashobora gukoresha iryo koranabuhanga.

Afurika y鈥橢pfo nicyo gihugu rukumbi gifite uruganda rwa Nikereyeri muri Afurika, mu gihe ibihugu nka Misiri n鈥檜 Rwanda biri mu mishinga yo kuzubaka.

Read More…