Amakipe atatu arifuza Gatera Mussa

By Habimana Sadi

Amakipe atatu arifuza Gatera Mussa

Nyuma yo gutandukana na Rutsiro FC, umutoza, Gatera Mussa akomeje kwifuzwa n鈥檃makipe atatu yose yo hanze ya Kigali.

Mbere yo gutangira kwitegura umwaka w鈥檌mikino 2025/2026, amakipe akomeje kwitegura bucece. Muri uku kwitegura, adafite abatoza ni bo yabanje gushaka kugira ngo banayafashe kugura abakinnyi bazakorana.

Kugeza ubu umwe mu batoza b鈥橝banyarwanda bakomeje kwifuzwa, ni Gatera Mussa watandukanye na Rutsiro FC nyuma y鈥檌myaka ibiri yari ayimazemo. Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko ari kwifuzwa na AS Muhanga, Gicumbi FC na Musanze FC yaje mu biganiro.

Amakuru avuga ko, uyu mutoza yabanje kuganira n鈥檃bo mu Akarere ka Gicumbi ndetse bakumvikana byose ariko kugeza ubu kubera ibyo bumvikanye bisaba amafaranga ataraboneka, akaba atarashyira umukono ku masezerano. Ab鈥檌 Muhanga bakibyumva, bahise baza mu biganiro ariko kugeza ubu na bo bagize imbogamizi y鈥檃mafaranga bumvikanye batarabona.

Abo mu Akarere ka Musanze bakibyumva, bahise baza kuganira na Gatera ndetse bo babishyizeho umutima kurusha ababanje kuganira nawe. Ibi birasobanura ko ikipe izamuha ibyo yayisabye mbere y鈥檌zindi, ari yo azasinyira amasezerano.

Mussa ni umutoza uzwi mu makipe nka Isonga FC, Rayon Sports, Sunrise FC, Gorilla FC na Espoir FC. Ni umutoza kandi wungirije mu ikipe y鈥橧gihugu y鈥檃batarengeje imyaka 23. Azwiho gutoza abakinnyi baba badafite amazina manini ariko ikipe aba arimo akayiha umusaruro mwiza.

Read More…