Mvukiyehe wangiwe kwinjira mu Nteko Rusange ya Kiyovu Sports, yatumiwe mu nama yo kuyigoboka

By Editor

Mvukiyehe wangiwe kwinjira mu Nteko Rusange ya Kiyovu Sports, yatumiwe mu nama yo kuyigoboka

Mu ibaruwe yohererejwe, Mvukiyehe Juvenal yabwiwe ko atumiwe mu nama idasanzwe izahuza abayoboye Kiyovu Sports n鈥檃bafatanyabikorwa bayo ku wa Gatanu, tariki 11 Nyakanga 2025, aho ku murongo w鈥檌byigwa hazaba harimo kureba uko ikipe imeze ubu, kuganira ku iterambere rirambye n鈥檌bindi bitandukanye.

Kugeza uyu munsi Kiyovu Sports ntabwo yemerewe kwandikisha abakinnyi bashya kuva mu mpeshyi ya 2024, kubera ibibazo ifitanye n鈥檃bari abakozi bayo yatandukanye nabo bitemewe n鈥檃mategeko bayireze.

Mu bihe bitandukanye abagiye basimbura Juvenal Mvukiyehe ku buyobozi bagiye bumvikana bavuga ko ibibazo byose ikipe ifite ariwe wabigizemo uruhare bavuga ko abenshi mu bayireze ibibazo byabo byavutse ku buyobozi bwe. Nubwo byari bimeze gutyo ariko hari n鈥橝bayovu bavuze ko ari ngombwa ko yashyirwa hafi y鈥檌kipe aho guhezwa.

Mvukiyehe Juvenal wahejejwe hanze mu Nteko Rusange yabereyemo amatora muri Kamena 2025, ntiyemererwe kwinjira aho yaberaga aheruka kumvikana avuga ko miliyoni hafi 157 Frw ikipe isabwa ngo ive mu bibazo ari amafaranga macye cyane.

Ibaruwa yose yandikiwe Juvenal Mvukiyehe

Kigali, kuwa 04 Nyakanga 2025

Amiti茅, Discipline, Victoire

Kuri Bwana Juvenal MVUKIYEHE

Impamvu: Ubutumire mu nama idasanzwe ya Kiyovu Sports Association

Bwana Juvenal MVUKIYEHE,

Tunejejwe no kubatumira mu nama idasanzwe izahuza Abayovu Bakuru, Abayoboye Kiyovu Sports mu bihe binyuranye n鈥橝bafatanyabikorwa bayo izaba kuwa 5 tariki ya 11 Nyakanga 2025 saa kumi n鈥檈byiri z鈥檜mugoroba kuri Hotel Chez Lando.

Umurongo w鈥檌byigwa:

1. Kubagezaho isura ya Kiyovu Sports uyu munsi

2. Kuganira ku iterambere rirambye rya Kiyovu Sports

Tubashimiye urukundo n鈥檜bwitange mudahwema kugarariza umuryango wa Kiyovu Sports.

Dukemeze dufatanye kubaka Kiyovu ikomeye irangwa n鈥檌ntsinzi no gutanga ibyishimo ku bakunzi bayo.

Mugire amahoro

NKURUNZIZA David

OORTS ASSOCIATION

Kiyovu Sports Association, President

* AMITE DISCIPLINE

Read More…